Knowless Butera ku ivuko mu gitaramo

Ingabire Jeanne d'Arc uzwi ku izina rya Knowless Butera

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Knowless Butera muri muzika nyarwanda agiye kumurika album nshyashya yise “Queens” mu bitaramo azakorera i Kigali no mu gace akomokamo, mu Karere ka Ruhango.

Butera Knowless, ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje, yavutse ari umwana umwe mu muryango. Uyu muhanzi yabonye izuba ku wa 1 Ukwakira 1990, avukira mu Karere ka Ruhango ahahoze hitwa i Gitarama. Ntiyagize amahirwe yo kuba agifite ababyeyi be, kuko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma y’igihe kinini asabwa n’abafana be bo muri aka gace kuza kubasusurutsa, Knowless Butera agiye gusubiza ibyifuzo byabo. Uyu muhanzi mu kumurika album nshya, ku itariki 23 Nyakanga 2016, azakora igitaramo gikomeye mu Ruhango.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’ikindi kizabera i Kigali muri Serena Hotel ku itariki ya 9 Nyakanga 2016 nk’uko byatangajwe na Ishimwe Clement ukuriye Kina Music ikurikirana inyungu z’uyu muhanzi.

Album nshya ya Knowless Butera yise “Queens” izibanda ku ngingo zitandukanye zerekana uburenganzira bw’abari n’abategarugori n’uburyo bagakwiye gufatwa.

Mu ndirimbo 10 ziyigize, inyinshi zizaba ziri mu rurimi rw’Igiswahili nk’uko umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement aherutse kubitangaza. Iyi ni album ya kane Knowless agiye kumurika.

Ngo bahisemo guha iyi album nshya uyu murongo nyuma yo kubona ko indirimbo Tulia, na Peke Yangu zagize impinduka nziza zikomeye mu mugambi wabo wo kwagura isoko ryabo, badasize n’irya muzika nyarwanda muri rusange.

Inkuru ya eachamps.

Ingabire Jeanne d'Arc uzwi ku izina rya Knowless Butera
Ingabire Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Knowless Butera
Knowless Butera na Ishimwe Clement, Umuyobozi wa Kina Music
Knowless Butera na Ishimwe Clement, Umuyobozi wa Kina Music

 

8 Comments on Knowless Butera ku ivuko mu gitaramo

  1. 7otQiE That is a great tip especially to those new to the blogosphere. Short but very accurate information Appreciate your sharing this one. A must read article!

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*