Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

MUSEKEWEYA: Ishuri rya bose ridasaba minerivari

Rukundo Charles Lwanga, Umwanditsi Mukuru wa Musekweya akaba n’Umuyobozi w’ibiro bya Labenevolencija mu Rwanda (Ifoto/Inyarwanda)

Musekeweya ni imwe mu makinamico atambuka kuri radiyo zitandukanye hano mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2004. Ifite intego yo kwerekana amavu n’amavuko y’ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga hagamijwe kubwirinda, ibyo byose bikaba biganisha ku bwiyunge nyakuri.

Indi ntego ni ugushishikariza abayikurikira kutarebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuko kubirebera bitiza umurindi ababikora bibwira ko bashyigikiwe.  Musekeweya yigisha abantu b’ingeri zose uburyo bwo kubana neza.

Musekeweya yatambutse bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2004, yigisha abanyarwanda uburyo bwo kubana neza no gukira ibikomere byo mu mutima byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yari ifite intego yo kubanisha neza abanyarwanda no kubahumuriza, igaragaza ko nyuma y’ubwicanyi bwibasira imbaga, bishoboka cyane ko abantu bongera kubana neza, ubuzima bukongera bugakomeza.

Ubutumwa butambuka muri Musekeweya bushingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Profeseri Ervin Staub wo muri Kaminuza ya Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bijyanye n’uburyo bwakoreshwa mu gukumira ihohoterwa no kunga abafitanye amakimbirane ashingiye ku kintu runaka.

Icyo gihe hifashishwa ingamba zigamije gukumira icyo ari cyo cyose cyakongera gukurura amakimbirane mu muryango, zirimo kutarebera ubugizi bwa nabi bushobora gukorerwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu, kuko aribwo bubyara amakimbirane ashobora no kugeza kuri Jenoside.

Mu ikinamico Musekeweya, hagaragazwa amakimbirane ari hagati y’amatsinda y’abantu.  By’umwihariko Musekeweya yerekana kamere muntu ubwayo irangwa no kubibwamo ndetse no kwakira imbamutima z’amakimbirane n’iz’ubugwaneza.  Iyo ari imbamutima z’amakimbirane zakuze mu mutima w’umuntu hasarurwa gushyamirana, kutumvikana ndetse no guhangana mu matsinda.  Imbamutima z’ubugwaneza zo zitanga umusaruro w’urukundo.

Mu bakinankuru bagaragarara muri Musekeweya, hari abeza bagenda batanga ingero nziza kandi banakosora abafite imyitwarire idahwitse, hari n’abakora ibidakwiye biba muri sosiyete kugira ngo abakurikira babashe kubigaya bityo bace ukubiri na byo.   Mu bakinankuru beza twavuga nka Shema, Batamuriza, Mukahirwa, Gasore Shantali, Muzatsinda, Samvura, Gakwaya, Nyirandatwa, Donati n’abandi.  Mu bakinankuru bagaragaza imyitwarire itaboneye twavuga nka Zaninka, Bahizi, Mudaraza, Fabiyani, Gafarasi, Joziyane n’abandi.

Rukundo Charles Lwanga, Umwanditsi Mukuru wa Musekweya akaba n’Umuyobozi w’ibiro bya Labenevolencija mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu Musekeweya imaze gufasha abantu benshi mu mibereho n’imibanire yabo n’abandi.   Hari benshi bivugira uburyo Musekeweya yabafashije guhindura imyitwarire yabo bagendeye ku bakinankuru bagaragara muri Musekeweya batanga ingero nziza.

Rukundo agira ati “Mu buhamya butangwa n’abakurikira ikinamico Musekeweya bunyujijwe mu mabaruwa no kuri telefoni, hagaragaramo abantu b’ingeri zose. Bahamya ko bakize ndetse bagakiza na bagenzi babo inzangano n’amakimbirane ashingiye ku kutumvikana, haba mu bigo by’amashuri, mu miryango ndetse no mu kazi.”

Rukundo Charles Lwanga akomeza avuga ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko abanyarwanda basaga 85 ku ijana bumwa Musekeweya buri cyumweru ku buryo buhoraho, ndetse ubu ngo Labenevolencija ikaba yaranashyizeho urubuga  www.musekeweya.org, aho  umuntu ashobora gukurikirana ikinamico Musekeweya zatambutse.  Kuri urwo rubuga kandi abakunzi ba Musekeweya batangiraho ibitekerezo n’inama zifasha abanditsi mu buhanzi bwabo.

Kugeza ubu ikinamico musekeweya ifatwa nk’iya mbere ifite abakunzi benshi mu Rwanda, bitewe nuko itigeze na rimwe ihagarara cyangwa ngo ireke guhita ku masaha abakunzi bayo bayitegerejeho. Itambuka kuri Radio Rwanda, ku wa gatatu no ku wa gatanu saa mbiri na mirongo ine z’umugoroba (8:40pm); ndetse no kuri Radio Izuba ku wa kane no ku wa gatandatu saa mbiri z’umugoroba (8:00pm).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/PM/010/2014

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.